Siporo

Byasabye Penaliti! APR HC yegukanye Liberation Cup itsinze Police HC (AMAFOTO)

Byasabye Penaliti! APR HC yegukanye Liberation Cup itsinze Police HC (AMAFOTO)

Igikombe cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora muri Handball "Handball Liberation Cup 2026" cyegukanywe na APR HC itsinze Police HC ku mukino wa nyuma.

Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanya 2026, nibwo hakinwe umukino wa nyuma muri Liberation Cup aho wahuje APR HC na Police HC.

Police HC yaherukaga gutwarwa igikombe cya Shampiyona na APR HC, yaje ishaka kwihorera ndetse inatangira neza aho igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego 16-14.

APR HC itari ifite kapiteni wungirije, Muhumure Elysee kubera uburwayi, yagarutse mu gice cya kabiri ifife imbaraga.

Byaje no kuyihira aho ubwo hari hasigaye iminota 10 ngo umukino urangire, yari imbere ibitego bibiri (24-22), gusa Police HC yaje kwishyura ibi bitego maze umukino urangira ari 27-27.

Bahise bongeraho iminota 10, nayo yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 31-31 bahita bitabaza penaliti.

APR HC yaje kwegukana igikombe itsinze Police HC kuri penaliti 4-2.

Mu bakobwa igikombe cyegukanywe na University of Kigali itsinze Gorilla HC ibitego 30-28.

Wari umukino utoroshye
APR HC yishimira intsinzi
APR HC yegukanye Liberation Cup
Umutoza wa APR HC, Bagirishya Anaclet
University of Kigali yegukanye igikombe mu bakobwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top