Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Medard yavuze ko ikipe kuva mu bwana bwe yakuze yarigebeye mu Rwanda ari APR FC.
Ibi Meddy umaze imyaka 16 atuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM.
Yavuze ko nta kibazo agirana n’Aba-Rayon ariko we akunda APR FC, ari yo kipe imuba ku mutima.
Ati "Mu Rwanda ikipe yanjye ni imwe nta yindi, ni APR FC iri mu maraso kabisa ariko Aba-Rayon nta kibazo mfitanye na bo."
Yakomeje avuga ko yakuze akunze Jimmy Gatete ariko ubu nta mukinnyi uhari akunda yihebeye.
Ati "Mu Rwanda ubu nta muntu mfite nkurikirana ariko kuva kera nkiri muto nakundaga Gatete Jimmy na Haruna Niyonzima."
Meddy wubatse akaba afite umugore n’abana babiri yateguje abakunzi be ko hari igitaramo arimo ategura azakorera mu Rwanda.

Ibitekerezo