Siporo

Umwe mu bashinzwe umutekano barwanye n’abafana ba Rayon Sports

Umwe mu bashinzwe umutekano barwanye n’abafana ba Rayon Sports

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1, umwe mu bashinzwe umutekano wa stade Regional i Nyamirambo (security) yarwanye n’abafana ba Rayon Sports ababuza kuvugana n’itangazamakuru.

Byabaye nyuma y’umukino w’umunsi wa 4 ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo Bugesera FC saa 18:00’, maze umukino urangira ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino, haje kugaragara gusa no guhangana hagati y’umwe mu bashinzwe umutekano ku kibuga cya Regional n’abafana ba Rayon Sports ababuza kuvugana n’itangazamakuru.

Ibi byabereye iruhande rw’icyumba itangazamakuru riganiriramo n’abakinnyi ndetse n’abatoza.

Abafana bari baje bashaka kuvugana n’itangazamakuru maze umwe mu bashinzwe umutekano aza ababuza maze habaho ikintu gisa no kurwana ababuza kugenda begera camera z’itangazamakuru, byaje guhoshwa n’abantu bari bahari.

Yarwanye n'abafana ababuza kuvugana n'itangazamakuru
Ntabwo yari yoroheye abafana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top