Police FC ishobora kongera gutangaza umutoza Ben Moussa iheruka kwirukana kubera umusaruro muke.
Nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 urangiye, Police FC ikabura itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Ben Moussa.
Uyu mutoza wari warasinye imyaka itatu, yari asigaje imyaka ibiri. Bivugwa ko mu byo yasinyiye harimo gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda bitanga itike yo gukina Imikino Nyafurika (Shampiyona n’icy’Amahoro).
Kuba ntacyo yatwaye ni byo Police FC yagendeyeho maze tariki ya 14 Kamena 2026 itangaza ko batandukanye.
Uyu mutoza ukomoka muri Tunisia yavuze ko na we yiteguye guhita atanga ikirego aho yavugaga ko Police FC igomba kumwishyura miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ben Moussa avuga yirukanywe binyuranyije n’amategeko kuko nubwo yasinyiye gutwara kimwe mu bikombe ariko nta ngingo irimo ivuga ko natabitwara ikipe ibishatse yamusezerera.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC ishobora kugarura uyu mutoza kuko yabonye ko ishobora kuzatsindwa urubanza.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwabwiye Police FC ko niba bahisemo gutandukana na Ben Moussa, babe barabikoze babyitondeye kuko nabarega akabatsinda bitazagenda neza, ari nayo mpamvu iyi kipe yaba yatekereje kabiri ikaba igiye kugarura Ben Moussa.

Ibitekerezo