umutoza w’ikipe y’igihugu yavuze ko atarahitamo kapiteni w’Amavubi uzayobora abandi mu mikino ya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ariko byose bizagendera ku bunararibonye, imikino umukinnyi amaze gukina mu ikipe y’igihugu.
Ubwo umutoza Carlos Alós yahamagaraga ikipe y’igihugu azifashisha mu mikino 2 ya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, uwa Mozambique tariki ya 2 Kamena muri Afurika y’Epfo n’uwa Senegal mu Rwanda tariki ya 7 Kamena, ntabwo yahamagaye kapiteni w’Amavubi ndetse n’umwungiriza we.
Ibi byatumye benshi bibaza uzahabwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga muri iyi mikino aho buri umwe aba afite ibyifuzo bye.
Carlos Ferrer yavuze ko ataramuhitamo ndetse ko ari ikintu agomba gukoraho yitonze adahubukiye, ngo hari ibyo agomba kugenderaho.
Ati “Ndakeka ibi bijyana n’imikino bamaze gukina, ubunararibonye bafite. Murabizi dufite abakinnyi bafite ubunararibonye hari Kagere [Meddie], Salomon [Nirisarike] na we ni umukinnyi ufite ubunararibonye. Ikindi ndumva umwe muri ba kapiteni azaba umwe mu bakinnye muri shampiyona ya hano mu Rwanda.”
Yavuze ku munsi wa 3 akoresheje imyitozo atahita afatiraho umwanzuro yihuse agomba kwitonda, akabanza akareba mu bakinnyi bose akabona gutoranya kapiteni.
Ahamya ko nmbere yo guhaguruka berekeza muri Afurika y’Epfo kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi azaba yamaze kumenyekana.
Ubusanzwe kapiteni w’ikipe y’igihugu ni Haruna Niyonzima akaba atarahamagawe ndetse n’umwungiriza we, Jacques Tuyisenge ntiyahamagawe.
Mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwambara iki gitambaro harimo Nirsarike Salomon, Meddie Kagere, Bizimana Djihad na Manzi Thierry.

Ibitekerezo