Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alós Ferrer yavuze ko yatunguwe n’urwego yasanzeho abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, byahise bimuha icyizere ko bazitwara neza.
Amavubi akomeje imyitozo yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, aho afite umukino na Mozambique uzabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 2 Kamena 2022 ndetse na Senegal mu Rwanda tariki ya 7 Kamena 2022.
Nyuma y’iminsi 3 gusa atangiye imyitozo n’abakinnyi biganjemo abakina mu Rwanda ndetse na bamwe bakina hanze y’u Rwanda bahageze, yavuze ko yatunguwe n’urwego aba bakinnyi bariho ndetse ko bimuha icyizere cyo kuzitwara neza.
Ati “Ndishimye cyane, ndabona buri umwe yiteguye. Nishimiye abakinnyi bose, barimo gutanga 100%, nanatunguwe mu buryo bwiza uburyo abakinnyi barimo kwitwara, si mu kibuga gusa no hanze yacyo, ndishimye, ni umupira w’amaguru buri gihe tuba twishingikirije ku musaruro rimwe na rimwe tutagenzura, icyo tugenzura ni akazi kacu, ariko uburyo mbabonamo biranshimishije.”
Yakomeje kandi avuga ko biteguye neza kandi bazakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mukino uzaba tariki ya 2 Kamena 2022 bazawutsinde.
Yasabye abanyarwanda bose gushyira hamwe bagashyigikira ikipe y’igihugu kuko ari wo muti wo kubona intsinzi mu ikipe cyane ko ikimuraje ishinga ari ugusubiza Amavubi mu gikombe cy’Afurika.
Ati “Ubutumwa burasobonutse, ibi nabivuzeho mu kiganiro n’itangazamakuru, buri wese afite imyumvire ye bamwe bibaza impamvu uyu mukinnyi yahamagawe uyu ntahamagarwe, buri we se aba afite ibitekerezo bye ariko icyo nshaka kuvuga hano, iyo umwanzuro wafashwe uba wafashwe rero abanyamakuru, abanyarwanda n’abatoza icyo twifuza ni kimwe, rero tugomba gushyira hamwe.”
“Ubutumwa ku bafana ni nk’ubwo navuze mbere, tuzarwana, tuzahatana nshaka gushyira u Rwanda ku mwanya mwiza, nshaka kubasubiza mu gikombe cy’Afurika ni zo nzozi, ndabizi birakomeye, ni yo ntego ariko twayigeraho twese turi hamwe.”
Bietganyijwe ko Amavubi azahaguruka mu Rwanda ku wa Mbere w’iki cyumweru yerekeza muri Afurika y’Epfo aho azakinira na Mozambique umukino wa mbere w’urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Ibitekerezo
MUHAWENIMANA Egide
Ku wa 1-07-2022OK amavubi nakomerezaho but muzemureka agasigane