Siporo

Umutoza w’Amavubi yakomoje ku biganiro yagiranye na Kevin Monnet-Paquet wifujwe kuva kera

Umutoza w’Amavubi yakomoje ku biganiro yagiranye na Kevin Monnet-Paquet wifujwe kuva kera

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer avuga ko mu minsi ya vuba abanyarwanda bazabona rutahizamu Kevin Monnet Paquet mu mwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ni nyuma y’urugendo yagiriye muri Cyprus aho uyu rutahizamu w’imyaka 34 ukinira Aris Limassol aho yanakurikiranye umukino ejo hashize batsinzwemo na AEK Larnaca.

Carlos Alós Ferrer akaba yasangije abanyarwanda ifoto ari kumwe n’uyu rutahizamu utarakinnye uyu mukino ndetse binagoye muri iyi minsi kubona umwanya wo gukina, yavuze ko mu minsi iri imbere azakinira Amavubi.

Ati "Urugendo rwiza muri Cyprus nkanahura na Kevin Monnet-Paquet, nkaba nizera ko azadufasha mu bihe bya vuba."

Muri 2019 nibwo Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni nyuma y’uko amahirwe yari yiteze yo gukinira u Bufaransa yanze.

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2020, ubwo Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaraga abakinnyi azifashisha ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, bwa mbere yahamagaye uyu rutahuzamu wakiniraga Saint Etienne mu Bufaransa.

Kevin Monnet Paquet usigaye ukinira Aris Limassol yo muri Cyprus ntabwo yigeze yitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu, aho byavuzwe ko yaba atarishimiye ibyagiye bigarukwaho mu bitangazamakuru bivuga ko atari akwiriye guhamagarwa kuko ashaje kandi yaranze gukinira u Rwanda ubwo yari akiri muto afite imbaraga.

Rutahizamu Kevin Monnet Paquet yahuye n'umutoza, Carlos Alós Ferrer
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top