Siporo

Sinaba Perezida w’u Bufaransa kuko ndanzwe – Kylian Mbappe

Sinaba Perezida w’u Bufaransa kuko ndanzwe – Kylian Mbappe

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yavuze ko atajya atekereza kuzaba Perezida w’u Bufaransa, kuko yanzwe cyane muri icyo gihugu.

Uyu rutahizamu uri kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu gikombe cy’Isi yanemeje ko atazasubira gutura i Paris ahubwo yahisemo gukomeza kuba i Madrid muri Spain aho akinira Real Madrid.

Ibi akaba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien aho harimo umwanya w’uko bagenzi be nabo bamubaza ibibazo.

Nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps na rutahizamu Maghnes Akliouche bamubajije niba ajya agira inzozi zo kuzaba nka Perezida w’u Bufaransa, yavuze ko yanzwe abona bitashoboka.

Ati “Mwihangayika, ntabwo nzaba Perezida w’Igihugu, nubwo benshi babimbwira. Ntabwo biri muri gahunda zanjye, kuko kugeza ubu ndanzwe bihagije.”

“Nzaba wenda mu miryango ifasha abatishoboye, ariko nanone bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru kuko ni ahantu h’ingenzi kuri njye. Nifuza ko igihe kimwe naba ndi umuntu usanzwe, ukora ibyo nshaka, nganira n’uwo nshaka, ahantu nshaka, mbese utuntu nk’utwo tworoshye tutari ubuzima buhenze.”

Uyu rutahizamu kandi yavuze ko ubu ari umushoramari, ntawamenya wenda nyuma ya ruhago azakomeza uwo murongo.

Ati “Ntabwo nzi ibyo mu minsi iri imbere. Gusa mfite ishoramari riri kugenda neza, nimbishaka nzaba umushoramari kandi nzaba mfite intego nini.”

Kylian Mbappe yavuze ko kuva yakwimukira muri Spain agiye gukinira Real avuye mu Bufaransa abayeho neza, mu mahoro nta kibazo na kimwe ubu afite.

Ati “Kwibera i Madrid birenze kuba ndi umukinnyi wa Real Madrid na yo yari inzozi zanjye nkiri muto. Kuhaba bimpa amahoro, nkakomeza kuba Kylian. Ndigenga ni ko navuga, kuko nko gutwara imodoka i Paris ntibyakundaga, kumenyekanira mu Bufaransa n’i Madrid biratandukanye.”

Kylian Mbappe uri mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Gikombe cy’Isi, yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Monaco na Paris Saint-Germain zo mu Bufaransa na Real Madrid yo muri Spain akinira uyu munsi.

Mbappe yavuze ko ataba Perezida w'u Bufaransa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top