Siporo

APR HC na Police HC zigiye kwesurana ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka

APR HC na Police HC zigiye kwesurana ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka

Shampiyona ya Handball ya 2025-26 irashyirwaho akadomo hakinwa imikino ya nyuma y’umukino wa nyuma wa Kamarampaka aho APR HC igomba guhura na Police HC.

Aya makipe yombi yageze kuri uyu mukino wa nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya 1/2 aho APR HC yasezereye GS Tabagwe n’aho Police HC isezerera Gicumbi HT.

Aya makipe akaba agomba gutanguranwa imikino itatu muri itanu bagomba gukina, izitwara neza ni yo izegukana igikombe cya Shampiyona ya 2025-26.

Umukino wa mbere w’iyi mikino ya nyuma uzaba tariki ya 20 Kamena 2026 ukazabera ku kibuga cya Kimisigara, APR HC izaba yakiriye.

Mu gihe byasaba ko bagera ku mukino wa gatanu, imikino yose isigaye ikaba izabera muri Petit Stade i Remera.

Umukino wa kabiri uzakirwa na Police HC uzaba tariki ya 26 Kamena 2026, uwa gatatu uzakirwa na APR HC uzaba tariki ya 27 Kamena 2024, uwa kane wakirwe na Police HC tariki ya 28 Kamena 2025 ni mu gihe uwa gatanu uzakirwa na APR HC tariki ya 30 Kamena 2026.

Igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize muri Handball kikaba kibitswe na Police HC yagitwaye itsinze APR HC ku mukino wa nyuma, ni nyuma yo kuyitsinda imikino 3-0.

APR HC igiye gucakirana na Police HC ku mukino wa nyuma wa karampaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top