Umusifuzi yakatiwe igifungo cy’amezi 15, guhagarikwa imyaka 10 kubera ikosa yakoze mu mukino
Srdjan Obradović, Umusifuzi w’umunya-Serbia, kubera gutanga penaliti 2 zitarizo yakatiwe igifungo cy’amezi 15 no guhagarikwa imyaka 10 mu mupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka 10.
Iri kosa uyu musifuzi yahaniwe yarikoze muri 2018 mu mukino wa shampiyona ya Serbia washoboraga gutanga itike ku ikipe izakina Europa League ubwo Spartak Subotica yatsindaga Radnicki Nis.
Nko kuri penaliti ya kabiri mu mashusho bigaragara ko umusifuzi yayitanze nta kosa ryabayeho.
Mu rubanza rw’uyu musifuzi, haje Milan Pavkov wakiniraga Spartak Subotica icyo gihe, yari mutangabuhamya muri uru rubanza rw’ibyabaye cyane ko yanahawe ikarita itukura muri uwo mukino, hari nyuma yo kubona amakarita 2 y’imihondo mu minota 2.
Ishami rishinzwe kurwanya ruswa mu rukiko rukuru rwa Novid Sad, ryakurikiranye ikibazo ndetse rufatira ibyemezo Srdjan Obradović.
Srdjan Obradović yakatiwe igifungo cy’amezi 15 ndetse no kutagaragara mu bikorwa bya ruhago ibyo ari byo byose mu gihe cy’imyaka 10.

Ibitekerezo