Sindi Paul Jesus nyuma yo gutandukana na Rayon, yerekeje muri Marines FC
Rutahizamu usatira anyuze ku mpande wari usoje amasezerano muri Rayon Sports, Sindi Paul Jesus yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Marines FC.
Uyu mukinnyi wari winjiye muri Rayon Sports avuye mu irerero rya Tsinda Batsinde ku ntizanyo y’imyaka ibiri, irangiye ntabwo Rayon Sports yigeze imwegera ngo abe yayongerera amasezerano.
Uyu mukinnyi w’imyaka 21 uvuka i Rwamagana, akaba yahisemo kujya mu Burengerazuba bw’u Rwanda gukomerezayo akazi, akaba yamaze gusinyira Marines FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Sindi Paul akaba yasinyiye Marines FC mu gihe yabonaga nta n’amahirwe yo kujya muri Portugal gukora igeragezwa mu ikipe imwifuza kuko kubona ibyangombwa byo kwerekeza muri iki gihugu bigoye bitewe n’icyorezo cya Ebola.
Ntabwo Marines FC yasinyishije Sindi Paul gusa kuko yanamaze kwibikaho umunyezamu wakiniraga Gorilla FC, Muhawenayo Gad.

Ibitekerezo
TUYISENGE
Ku wa 24-06-2026Andika Igitekerezo Hano AMAKURU YIMIKINO