Siporo

Police HC yatangiye imikino ya nyuma ya Kamarampaka itsinda APR HC (AMAFOTO)

Police HC yatangiye imikino ya nyuma ya Kamarampaka itsinda APR HC (AMAFOTO)

Umukino wa mbere w’imikino ya nyuma ya Kamarampaka muri Handball warangiye Police HC itsinze APR HC ibitego 29-28.

APR HC na Police HC ni zo zageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka (Playoffs), aho zigomba gutanguranwa imikino itatu muri itanu.

Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, ni bwo habaye umukino wa mbere aho wabereye Kimisigara.

Police HC yaherukaga gutwara igikombe cyo Kwibuka itsinze APR HC, yaje ifite icyizere cyo gutsinda mu gihe APR HC yakubitaga agatoki ku kandi.

APR HC yinjiye mu kibuga ifite intego yo kubuza bamwe mu bakinnyi ba Police HC bakomeye gutsinda nka Mbesutunguwe Samuel ndetse byanabahiriye kuko uyu mukinnyi yatsinze igitego kimwe mu gice cya mbere.

Gusa ibi ntibyabujije Police HC gusoza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 15-13.

APR HC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka gukuramo ibi bitego ndetse ibigeraho, mu minota 10 ya nyuma yari imbere ibitego 2, gusa ntabwo byaje kuyihira kuko Police HC yasoje umukino itsinze ibitego ibitego 29-28.

Aya makipe azagaruka mu kibuga tariki ya 26 Kamena 2026 mu mukino uzabera muri Petit Stade.

Wari umukino utoroshye
Ikibuga cya Kimisigara cyasaga neza
Police HC byarangiye itsinze uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top