APR FC yamaze gutangaza umukinnyi wa mbere w’umunyamahanga yasinyishije, Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve usatira anyuze ku mpande ukomoka muri Côte d’Ivoire.
Amani wakiniraga AFAD Plateau y’iwabo muri Côte d’Ivoire yasoje ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona yegukanywe na ASEC Mimosas.
Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho yari aje gushyira umukono ku masezerano yo gukinira APR FC mu myaka ibiri iri imbere.
Uyu mukinnyi akaba yarabanje gukora ikizami cy’ubuzima, nyuma yo kugitsinda akaba yahise asinya ndetse n’ikipe iramutangaza aho azajya yambara nimero 17.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 asatira izamu anyuze ibumoso ndetse ni we watsinze ibitego byinshi [17] muri Shampiyona ya Côte d’Ivoire.
Amani kaba yarazanye na bagenzi be babiri, umunyezamu ukomoka muri Mozambique, Ernan Suluane na Mamadou Traore ukomoka muri Mali.
Abaye umukinnyi wa kabiri APR FC yerekanye yasinyishije, ni nyuma ya Ishimwe Christian wasinyiye iyi kipe avuye muri Police FC.

Ibitekerezo