Siporo

Umunyezamu Bashunga Abouba yamaze gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia

Umunyezamu Bashunga Abouba yamaze gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia

Bashunga Abouba wafatiraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe Buildcon FC amasezerano y’imyaka 2.

Mu rukerera rwo ku Cyumweru, saa 1:00’, aherekejwe n’umuryango we, Bashunga Abouba ni bwo yahagurutse ku kibuga mpuzamahana cya Kigali i Kanombe yerekeza mu gihugu cya Zambia kurangizanya n’iyi kipe ya Buildcon isanzwe ikinamo umunyarwanda Usengimana Faustin.

Ku kibuga cy’indege akaba yari yaherekjwe na bamwe bo mu muryango we barimo umugore n’umwana.

Uyu munyezamu akaba yahagurukanye mu Rwanda na Usengimana Faustin berekeza muri Zambia. Yahagurutse mu Rwanda yaramaze kuvugana byose n’iyi kipe hasigaye gushyira umukono ku masezerano.

Abouba wamaze kugera muri Zambia, yatangarije Isimbi ko yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri.

Yaize ati“Nibyo nagezeyo, twabirangije nasinye imyaka ibiri. Ntabwo byatinze kuko navuye mu Rwanda byose twamaze kubivugana.”

Nyuma y’uko atagize umwaka mwiza w’imikino wa 2018-2019 muri Rayon Sports, yasabye iyi kipe yari asigaraniye umwaka umwe w’imikino ko yamurekura akajya kugeragereza ahandi.

Uyu munyezamu byavugwaga ko ashobora no kuba yakwerekeza mu ikipe ya Police FC, yamaze gusinyira Buildcon yo muri Zambia.

Nyuma yo gusinya biteganyijwe ko ashobora kugaruka mu Rwanda ku munsi wo ku wa Gatanu, akitegura neza ubundi agahita yerekeza muri Zambia gukomerezayo akazi.

Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’igisha umupira rya APR FC, akinira Marines, Gicumbi FC mbere y’uko yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka 2, ayivamo muri 2017 yerekeza muri Bandari FC yo muri Kenya, akinayo umwaka maze 2018 agaruka muri Rayon Sports batandukanye muri Kamena 2019.

Umufasha we n'umukobwa we bose baramuherekeje n'ubwo byari mu ijoro
Yari yaherekejwe n'inshuti n'abavandimwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top