Siporo

APR FC yasinyishije undi mukinnyi, Uwineza Rene akomeje kunangira umutima

APR FC yasinyishije undi mukinnyi, Uwineza Rene akomeje kunangira umutima

APR FC yamaze kwemeza ko Uwiyaremye Fidali wakiniraga Kiyovu Sports, yamaze kwerekeza muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Fidali ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka w’imikino wa 2025-26 mwiza aho yafashije Kiyovu Sports.

Uyu wari Intizanyo y’Intare FC muri Kiyovu Sports yamaze gusinyira APR FC asanzeyo Rubuguza Jean Pierre wasinye mbere wakiniraga Gicumbi FC ariko ari intizanyo y’Intare FC.

Undi ushobora kujyayo ni Uwineza Rene, gusa ibye biracyakomeye kuko ntabwo ashaka gusinyira APR FC.

Amakuru avuga ko yifuza ibihumbi 50 by’amadorali n’umushahara w’ibihumbi 3 by’amadorali.

Amakuru avuga ko APR FC yo yifuza kumuha miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda akaba yayisinyira, akaba atabikozwa kuko ngo afite amakipe amwifuza hanze y’u Rwanda.

Uwiyaremye Fidali yasinyiye APR FC
Uwineza Rene we ntaremera gusinya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top