Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Abayezu Assoumpta yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we, Niyobuhungiro Caleb.
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi nibwo Caleb yasabye Assoumpta ko yazamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakakimarana.
Assoumpta umwe mu banyamakuru b’igitsina gore bazwi mu myidagaduro mu Rwanda, na we akaba yahise yemerera Caleb bamaze igihe bakundana ko bazashyingiranwa.
Abayezu Assoumpta usanzwe ukora mu kiganiro Amahumbezi, yakoreye kandi ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Radio &TV 10.
Caleb yafashe umwanzuro wo kwambika impeta y'urukundo umukunzi we
Assoumpta na we yemereye Caleb ko bazabana akaramata
Bari bamaze igihe bakundana
Abayezu Assoumpta ni umunyamakuru wa RBA

Ibitekerezo
MUNYANEZA
Ku wa 26-04-2023NIBASHAKE ABANYAMPAHANGA NKABATATU KUKO INDI MYANYA NAKIBAZO NI MUNYANEZA URI. NYARUGURU.