Siporo

Umukunzi wa Cristiano yashimishijwe na hoteli y’agatangaza umugabo we yubatse muri Espagne(AMAFOTO)

Umukunzi wa Cristiano yashimishijwe na hoteli y’agatangaza umugabo we yubatse muri Espagne(AMAFOTO)

Georgina Rodríguez umukunzi wa Cristiano Ronaldo yananiwe kwiyumanganya ashimira uyu mukunzi we kubera hoteli y’agatangaza yubatse mu gihugu cy’iwabo muri Espagne.

Iyi Hoteli yubatse mu mujyi wa Madrid muri Espagne aho umukunzi we avuka, ifite amagorofa 10 n’ibyumba 168 byo kuraramo.

Iyi Hoteli yahawe izina rya Pestana CR7 Gran Via yuzuye itwaye miliyoni 13 z’amayero ni ukuvuga akabakaba milayari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Georgina yagize ati"nishimiye Cristiano kubwo gufungura iyi hoteli y’inzozi mu mutima w’i Madrid. Nshimishijwe n’ibyo urimo kubaka n’umurava ubikorana. Ndabakangurira kuza kureba aha hantu hazabashimisha."

Iyi hoteli yari kuba yarafunguwe muri Kamena 2020 birasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, kuri ubu barimo gutanga poromosiyo aho bagabanyije ibiciro kugera kuri 41% kubifuza kurara muri iyi hoteli.

Cristiano Ronaldo yujuje hoteli y'agatangaza i Madrid
Georgina kuri hoteli y'umugabo we
Bimwe mu bice bigize iyi hoteli
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top