Siporo

Umukino w’Amavubi na Mozambique washyizwe mu muhezo, Meddie Kagere na York bakora imyitozo ya mbere (AMAFOTO)

Umukino w’Amavubi na Mozambique washyizwe mu muhezo, Meddie Kagere na York bakora imyitozo ya mbere (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu ya Mozambique yafashe umwanzuro wo gushyira mu muhezo umukino izakiramo Amavubi y’u Rwanda ku wa Kane mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Ni umukino wa mbere wo mu itsinda L ari naryo rya nyuma aho ibi bihugu biri kumwe na Benin na Senegal.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino Amavubi yakoze imyitozo ya kabiri muri Afurika y’Epfo yakozwe kandi na Meddie Kagere na Rafael York nyuma yo gusanga abandi muri iki gihugu, ni mu gihe ku munsi w’ejo azakora imyitozo ya nyuma ku kibuga kizakira uyu mukino cya First National Bank.

Ni abasore bazanye imbaraga zidasanzwe ubona ko imyitozo bayikoze bafite morale, bahise bisanga mu bandi bari bamaze igihe bahuye bo bakora imyitozo.

Mozambique ikaba yamaze kumenysesha FERWAFA ko uyu mukino uzaba ku wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, uzakinwa mu muhezo (nta mufana n’umwe wemewe kugera muri stade).

Meddie Kagere yakozwe imyitozo ya mbere
Yazanye imbaraga nyinshi
Ni we byitezwe ko azaba ayoboye abandi mu kibuga
Rafael York na we yamaze gukora imyitozo ya mbere
Byitezwe ko agomba kubanza mu kibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top