Siporo

Umuhungu wa Mafisango Patrick yavuze amagambo akomeye nyina yamubwiye mbere yo kujya mu Bufaransa, umunyezamu akunda

Umuhungu wa Mafisango Patrick yavuze amagambo akomeye nyina yamubwiye mbere yo kujya mu Bufaransa, umunyezamu akunda

Umuhungu wa nyakwigendera Mafisango Patrick Mutesa, Ganza Tabu nyuma yo kuba umunyezamu w’irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG yavuze ko mbere yo kugenda nyina yamusabye kwitwara neza.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13 mu mpera z’icyumweru gishize yegukanye igikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG itsinze Brazil ku mukino wa nyuma, ni irushanwa ryaberaga mu Bufaransa.

Umwana wa nyakwigendera Patrick Mafisango wari umunyezamu w’Amavubi muri iki gikombe, ni we wabaye umunyezamu w’irushanwa.

Ganza Tabu yavuze ko ikintu cya mbere umutoza Nyinawumuntu Grâce yababujije ari ukutarangarira abazungu.

Ati "Hari ikintu umutoza yatubwiye ngo mu kibuga ntitukarangarire abazungu tujye twibuke icyo tugiye gukora."

Yavuze kandi ko nta kintu cyamugoye uretse umukino wa Brazil yakinnye afite ubwoba.

Ati "Nta kintu cyangoye uretse umukino wa Brazil ni wo wanteye ubwoba, nibwo nari mfite ubwoba."

Yakomoje kandi ku magambo nyina yamubwiye mbere yo kujya mu irushanwa, yamusabye kwiyerekana.

Ati "Njyewe nagombaga kwiyerekana ni nabyo mama yambwiye njya kugenda, n’abatoza barabitubwiye, tugomba guteza igihugu imbere nta kujenjeka."

Ngo nubwo ari umunyezamu yumva azatera ikirenge mu cya se, umunyezamu akunda ni Kwizera Olivier.

Ati "Yego ariko ntabwo nakuze nkunda gukina imbere nka papa, njye nakuze nkunda izamu, umunyezamu w’icyitegererezo kuri njye ni Gishweka [Kwizera Olivier]."

Patrick Mafisango yari myugariro w’ikipe y’igihugu akaba yaritabye Imana muri 2012 azize impanuka muri Tanzania.

Umuhungu wa Mafisango Patrick nyina yamusabye kwitwara neza none yarabikoze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top