Umugore wa Harmonize n’ubugugu bukomeye bwa Diamond, uwari umurinzi we yahishuye byinshi
Mwarabu Fighter, wahoze ari umurinzi w’umuhanzi w’icyamamare, Diamond Platnumz avuga ko yari abayeho mu buzima bubi kuko yahembwaga amafaranga atatunga umuryango we byibuze ibyumweru 2.
Aganira na Bongo 5, Mwarabu yavuze ko umushahara yishyurwaga na Diamond utari uhagije, uyu mugabo ngo ntiyari yemerewe kuvuga ku bijyanye n’amafaranga mu gihe yabaga ari mu kazi, bikavugwa ko Diamond yamukataga umushahara bitewe no gukererwa ku kazi.
Yagize ati"urutse umurava wo kurinda Diamond, nta kintu nari mfite mu mufuka wanjye, nta modoka cyangwa moto inyorohereza kuva ahantu hamwe njya ahandi, nategaga bisanzwe. Umushahara wanjye ntiwashaboraga byibuze kuntunga ibyumweru 2 ariko ntayandi mahitamo nari mfite."
Uyu mugabo kandi yakomoje ku kuba yararyamanaga n’umukunzi wa Harmonize, Sarah byatumye yirukanwa ku kazi.
Yagize ati"Diamond na Harmonize bazi ukuri. Bakoresheje indirimbo zabo mu gutambutsa ubutumwa ariko nsinshaka kubivugaho. Nishimiye ko bakimvugaho kubera ko barakibuka ibyo nabakoreye."
Abinyujije mu ndirimbo yakoranye na Fally Ipupa yitwa ’Inama’, Diamond Platnumz hari aho aririmbamo avuga ko bitewe na Harmonize byatumye yirukana umurinzi we w’umwizerwa amushinja kuryamana n’umugore we.

Ibitekerezo
Issa james
Ku wa 24-09-2019Noe vyarukur yarasanzw aryam an n sala?
Issa james
Ku wa 24-09-2019Noe vyarukur yarasanzw aryam an n sala?
SAABIR MOHOMED AHMED
Ku wa 24-09-2019Welcome