Umubyigano ku makipe yo mu cyiciro cya mbere! Ikibuga cya Bugesera cyabaye idorali kirabona umugabo gisibe undi
Ihurizo ni ryose ku makipe agera muri 7 yo mu cyicioro cya mbere mu mupira w’amaguru yibaza aho azakirira imikino yo kwishyura, ni mu gihe yose yifuza ikibuga cya Bugesera agomba gusangira na Bugesera FC.
Ni nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wayamenyesheje ko nta kipe yemerewe kongera gukinira kuri Stade Regional i Nyamirambo kubera ko iki kibuga kigomba kuvugururwa.
Amakipe 7 yakiriraga kuri iki kibuga ari yo; APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Kiyovu Sports, Police FC, Gorilla FC na Gasogi United yamenyeshejwe na FERWAFA ko bitarenze ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2023 agomba kuba yamaze kumenyesha aho azakirira imikino yo kwishyura ya 2022-23 izatangira tariki ya 20 Mutarama.
Nk’uko ISIMBI yagerageje kubaza muri aya makipe yose, amakuru ni uko yose yasabye kwakirira ku kibuga cya Bugesera, impamvu ni uko ari cyo kiri hafi ya Kigali bitazavuna amakipe cyane, akaba azasanayo Bugesera FC isazwe ihakirira, bivuze ko yaba abaye amakipe 8.
Mu gihe yose yaba yemerewe kuhakirira, bishobora kugira ingaruka ku ngengabihe ya shampiyona kuko ikibuga cya Bugesera kidafite ubushobozi bwo gukinirwaho ni njoro nka Stade Regional, bishobora gutuma hari imikino izajya ikinwa saa 12h cyangwa se usange umunsi umwe ukinwe mu minsi 2 cyangwa 3.
Kiyovu Sports, Rayon Sports, Police FC na AS Kigali yanasabye kandi kwakirira ku Muhanga mu gihe mu Bugesera byaba byanze.
Iki kibuga kigiye kuvugururwa mu gihe harimo hitegurwa Inama y’Inteko Rusange ya FIFA izabera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Werurwe 2022.
Iki kibuga kigiye kuvugururwa mu gihe CAF yari yagihagaritse kwakira imikino mpuzamahanga kubera ko hari ibyo kibura.
Ni nyuma y’uko yasabye ko kivugururwa hagashyirwamo imyanya (intebe) ku buryo hamenyekana umubare yakira, inzira zorohereza abafite ubumuga kimwe n’ubwiherero, inkingi zikingiriza abareba umukino zigakurwaho, umwanya uri hagati ya bench n’ikibuga ni muto n’ibindi.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko atari byose bizavugururwa kubera ko hazashyirwamo ’tapis’ nshya, uruzitiro ruzengurutse ikibuga ruzahindurwa, amazamu mashya ndetse n’urwambariro ruzongera ruhindurwe.
Iyi mirimo yo kuvugurura Stade Regional biteganyijwe ko izatangira muri Gashyantare isozwe tariki ya 6 Werurwe 2023.

Ibitekerezo
Rwego
Ku wa 4-01-2023Amakipe yo mukiciro cyambere ahubwo nanjyire yubake ibibuga byayo naho ibi ntabyo kbxx bazabunga kugeza ryr x ko nubundi stade yabugesera ari nka nzove buriya
Rwego
Ku wa 4-01-2023Amakipe yo mukiciro cyambere ahubwo nanjyire yubake ibibuga byayo naho ibi ntabyo kbxx bazabunga kugeza ryr x ko nubundi stade yabugesera ari nka nzove buriya