Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiye amafoto ku mbuga nkoranyambaga y’imodoka ya Bus bivugwa ko ari iya Kiyovu Sports, ni mu gihe visi perezida akaba n’umuvugizi w’iyi kipe, Theodore yabihakanaga.
Ni imodoka nini yo bwoko bwa Benz ifite agaciro ka miliyoni 100 izajya yifashishwa mu ngendo zitandukanye z’iyi kipe guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.
Amafoto y’iyi modoka akijya hanze ntabwo yavuzweho rumwe kuko bamwe n’ubwo bavugaga ko ari iya Kiyovu Sports, visi perezida w’iyi kipe akaba n’umuvugizi wa yo, Ntwarindwa Theodore yahakanye aya makuru aho yavugaga ko Kiyovu Sports nta bushobozi ifite bwo kugura iyo modoka.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi ari imodoka yaguzwe n’umukunzi wa Kiyovu Sports, Mvukiyekure Juvenal mu rwego rwo gufasha iyi kipe kugira ngo izabone uko ikora ingendo mu mwaka utaha w’imikino.
Biteganyijwe ko iyi modoka izashyirwaho ibirango bya Kiyovu Sports ubundi ikabona gushyikirizwa iyi kipe ikamurikirwa abakunzi b’iyi kipe.
Kuki Kiyovu Sports itabyemera?
Amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mu bakunzi ba hafi b’iyi kipe, ni uko impamvu Kiyovu Sports itarabitangaza kumugaragaro ari uko imodoka batarayishyikirizwa.
Ikindi kandi ni uko ari imodoka iyi kipe itiguriye, akaba ari imodoka yaguriwe n’umukunzi wa yo bategereje kuyihabwa bityo bakaba batabitangaza kumugaragaro batarayishyikirizwa.
Biteganyijwe ko nimara gushyikirizwa ikipe ari bwo izerekwa itangazamakuru n’abakunzi b’iyi kipe.

Ibitekerezo
Emmy
Ku wa 16-07-2020Hhhh bazkubitwa kabiri nyirayo ayitware mbona kiyovu yaragizengo gusakuza ngo baraguze bitwara igikombe bazaryana ntacyo mbona bizahindura
Emmy
Ku wa 16-07-2020Hhhh bazkubitwa kabiri nyirayo ayitware mbona kiyovu yaragizengo gusakuza ngo baraguze bitwara igikombe bazaryana ntacyo mbona bizahindura
-xxxx-
Ku wa 16-07-2020TTr