Siporo

Ukuri ku makuru yavuzwe y’itabwa muri yombi rya Minisitiri wa Siporo

Ukuri ku makuru yavuzwe y’itabwa muri yombi rya Minisitiri wa Siporo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko nta muministiri n’umwe ufunzwe nk’uko byavuzwe ahubwo ari ibihuha.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru y’uko hari umuminisitiri waraye afatiwe mu cyuho yakira indonke (ruswa).

Bivugwa ko yafatiwe kuri Hill Top Remera aho yari yahanye gahunda n’umuntu ugomba kumuha iyo ndonke.

Ubwo yari ahagaeze ntabwo yigeze asohoka mu modoka ahubwo ngo uwo muntu yamusanze mu modoka ye ari nabwo bahise bagubwa gitumo kuko uwo washakaga kuyitanga yari yabimenyesheje inzego z’umutekano.

Amakuru yakwirakwiye yavugiraga mu marenga, bamwe bavuga ari umuminisitiri muremure w’umugore, abandi amazina ye bayandika bayacurika nyuma nibwo bamwe baje kwerura bavuga ko uwo muminisitiri ari Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ISIMBI ko ayo makuru atari yo ahubwo ari ibihuha.

Ati "Nta Minisitiri wafashwe ni ibihuha."

Bivuzwe nyuma y’uko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na we yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ndetse aza no kubihamywa n’Urukiko rumukatira imyaka 5.

RIB yateye utwatsi amakuru y'itabwa muri yombi y'umuminisitiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top