Siporo

Uko Mbirizi yabesye Rayon Sports bikaba byari bigiye gutuma na we agomba kubagwa

Uko Mbirizi yabesye Rayon Sports bikaba byari bigiye gutuma na we agomba kubagwa

Umukinnyi w’Umurundi ukinira Rayon Sports, Mbirizi Eric yabeshye iyi kipe yo yivuje neza ariko imvune ikomeza kumuzengereza bikaba byari bitumye na we agomba kubagwa.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022, ayisinyira amasezerano y’imyaka 2.

Yaje kugira imvune yo mu ivi mu Kwakira 2022, ibipimo byagaragaje ko ari ikibazo cya ’Meniscus.’

ISIMBI yamenye ko Mbirizi yanze kwivuriza mu Rwanda asaba ko yajya iwabo mu Burundi kwivurizayo akazagaruka yarakize, mu Gushyingo 2022 yaje kugaruka ababwira ko yakize neza ariko bamukoresha imyitozo bikagaragara ko atarakira neza.

Yakomeje guhatiriza iyi mvune ayikiniraho imikino imwe n’imwe ari nako yakomezaga kwiyongera, ubwo igice kibanza cya shampiyona cyari kirangiye, yasabwe ko agomba kuguma mu Rwanda akitabwaho ariko we ahitamo kujya kwivuriza iwabo.

Yaje kugenda ariko agaruka n’ubundi atarakira, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukibaza aho yavurije cyane ko nta n’impapuro yivurijeho yagaragazaga uretse kuba yararasazwe mu ivi.

Mbirizi yaje gutonekara noneho hatangira gutekerezwa uko na we yabagwa, gusa banze kubyihutisha ahubwo bamutegeka kujya kureba Rutamu usanzwe uvura ikipe y’igihugu ubu akaba ari we urimo kumufasha aho bizeye ko azakira neza atogombye kubagwa. Agomba kumara ibyumweru 2 avurwa na Rutamu.

Mbirizi Eric yabeshye Rayon Sports yivuza nabi, ubu yabakabaye yarakize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmanuel KALISA
    Ku wa 20-01-2023

    Mbashimira amakuru mutugezaho. Murakoze! Umwaka mushya muhire kandi mukozereho kutegezaho nandi wenda yomukarere nihanze yaho

IZASOMWE CYANE

To Top