Siporo

Ukekwaho kwica umukinnyi wakinnye Volleyball akoresheje icupa yatawe muri yombi

Ukekwaho kwica umukinnyi wakinnye Volleyball akoresheje icupa yatawe muri yombi

Nsabimana Emmanuel ukekwaho gukubita no gukomeretsa byaviriyemo urupfu Safari Faysal wahoze akina umukino wa Volleyball yatawe muri yombi.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022 ni bwo inkuru mbi yageze mu muryango mugari wa Siporo mu Rwanda ko Faysal yitabye Imana.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI yamenye icyo gihe ni uko Faysal yahuye n’iki kibazo tariki ya 14 Ukwakira 2022 i Rubavu.

Bivugwa ko hari umuntu bigeze kugirana ikibazo mu minsi ya yashize ariko we agakeka ko byarangiye. Ngo baje guhurira mu kabiri ariko Faysal we arahamusiga ahindura akabari.

Nk’uko byumvikanaga mu majwi y’umwe mu bantu ba hafi Faysal ni uko nyuma uyu musore bari bafitanye ikibazo yamuhamagaye akamubaza aho ari, undi aramubwira ndetse anamusaba gufata akagare yahagera akakishyura, yarahageze asaba icupa arangije icupa arikubitahasi maze ikimene agikatisha Faysal ku ijosi imitsi arayica kuko yakimukatishije incuro 2.

Uyu musore yahise yambuka ajya i Goma mu gihe Faysal we yarimo agaragurika hasi, bahise bamuterura bamujyana ku bitaro bya Gisenyi basanga yaviriyemo imbere bahita bamwohereza i Kigali muri CHUK, bahise bamushyira muri Bomboni ariko abaganga bavuga ko atazakira, byaje kurangira yitabye Imana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemereye The New Times ko rwamaze guta muri yombi Nsabimana Emmanuel ukekwaho iki cyaha aho yafashwe tariki ya 16 Ugushyingo 2022 akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Gisenyi mu gihe dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu uwahoze ari umukinnyi w’umukino w’intoki wa Volley Ball mu witwa Safari Faysal aho tariki ya 14/10/2022 ari bwo yakubise uyu nyakwigendera biza kumuviramo gupfa ubwo yarari mu bitaro bya CHUK tariki ya 20/10/2022.

Mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa ingingo y’121 y’itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (gukubita no gukomeretsa ku bushake), yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarengeje imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ariko kitarenze miliyoni 7.

Safari Faysal yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka INATEK, Umubano Blue Tigers, College Inyemeramihigo na College Christ Roi Nyanza.

Nsabimana Emmanuel ukekwaho kwica Safari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Anselme nkurikiyimana
    Ku wa 18-11-2022

    RIB mukomereze aho kbs late Faysal ahabwe ubutabera kuko ikigaragara ko yari yabigambiriye ( RIP Faysal)

  • Kamana Eric
    Ku wa 18-11-2022

    Icyaha nikimuhama bazamukatire urumukwiye kuko yabujije undi amahirwe yogukomeza umwuga we

  • Kamana Eric
    Ku wa 18-11-2022

    Icyaha nikimuhama bazamukatire urumukwiye kuko yabujije undi amahirwe yogukomeza umwuga we

  • FIDELI
    Ku wa 18-11-2022

    nizereko mumeze .neza.kubera IMANA tubashimiye kumakurumeza mutugezaho abanyamakuru b,ISIMBI IMANA irye ibaha umugisha mugunye mutubwire.buriunsi amakuru yo muri reyon sport ndabakunda cyane kunda cyane numukunzi wanyu ukundwa n,IMANA murakoze cyanee!!

  • TUZA
    Ku wa 18-11-2022

    MURAHOINZUZUBASWEMUMUDUGUDUWAKOGANOMUMURENGEWAMUAKAGARIKAMWINDOAKAREREKAGAKENKEZIRIGUTERAUMUTEKANOMUKEKUBERAAMAZIMUTUVUGANIRE MURAKOZE

IZASOMWE CYANE

To Top