Siporo

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwishimiye umusaruro wayo, abakinnyi bo babona Eric ashobora kuyimanura mu cyiciro cya 2

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwishimiye umusaruro wayo, abakinnyi bo babona Eric ashobora kuyimanura mu cyiciro cya 2

Ikipe y’abanyamujyi ibintu ntibeze neza nyuma y’uko ikomeje kugenda ibura intsinzi, mu mikino 8 ya shampiyona yatsinzemo umukino umwe gusa, inganya 3 itsindwa 4, ni intsinzwi bivugwa iterwa no kuba umutoza w’iyi kipe Eric Nshimiyimana yaba yaragiranye ibibazo n’abakinnyi bakuru muri iyi kipe, ni mu gihe ubuyobozi bwo bushimishijwe n’umusaruro w’ikipe yabo.

AS Kigali ni ikipe yaguze abakinnyi benshi kandi bafite amazina azwi, byari byitezwe ko ishobora guhanganira igikombe gusa kugeza ku munsi wa 8, benshi bemeza ko ikwiye amasengesho.

Uwavuga ko Eric Nshimiyimana mu ikipe ye umwuka atari mwiza cyangwa afitanye ibibazo na bamwe mu bakinnyi ntiyaba abeshye, kuko ku ikubitiro yahagaritse visi kapiteni w’iyi kipe, Ntamuhanga Tumaine Tity ashinjwa kugumura abandi.

Tity yamaze guhagarikwa

Mu minsi ishize kandi ISIMBI yabagejeho inkuru y’uko kapiteni w’iyi kipe, Haruna Niyonzima atarimo avuga rumwe n’uyu mutoza bitewe n’uburyo amukinisha, uyu mwuka mubi kandi washimangiwe n’uburyo ku mukino wa Mukura VS yabatsinzemo ibitego 3-1, Haruna yamubanje ku ntebe y’abasimbura.

Si aba abakinnyi gusa kuko bivugwa n’umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame atishimiye uburyo afatwa n’uyu mutoza kimwe na bagenzi be.

Umwe mu bakinnyi baganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubu igice kinini cy’abakinnyi bifuza ko Eric Nshimiyimana yirukanwa, naho ubundi ngo ashobora no kuyimanura mu cyiciro cya kabiri.

Yagize ati“abakinnyi ntabwo bamwiyumvamo pe, imyitozo ye iri hasi, urebye hafi y’abakinnyi bose bafitanye ibibazo, bikomeje gutya ikipe yanamanuka mu cya kabiri.”

Ibi byatumye bivugwa ko ahazaza h’uyu mutoza muri AS Kigali ari ntaho ndetse ko ashobora kwirukanwa, gusa umunyamabanga wa AS Kigali, Francis Gasana yabwiye ISIMBI ko umutoza agihari ndetse nta n’ikibazo bafitanye kuko bo ntacyo bamunenga ku musaruro we.

Yagize ati“gusezerera umutoza ntabihari, abantu ni uko bazana ibihuha, bihari ntawundi waba wabikoze ni komite nyobozi, kandi nyirimo, ntabwo dushobora gukora ikosa ryo kujya kuganira n’abandi batoza ugifite wa wundi, niba umutoza uvuga uti njyewe ndamusezereye, afite umutoza umwungirije afite n’undi wa 3, twebwe tuvuze tuti umutoza hageze igihe cy’uko tumusezerera ntabwo twanabica kure n’itangazamakuru twaribwira, hanyuma akigendera tugatangira gushaka umutoza kumugaragaro. Eric ntacyo tumushinja.”

Ubuyobozi bubona Eric nta kibazo mu gihe abakinnyi bo babona azayimanura mu cya kabiri

Yakomeje avuga ko bashima Imana kuba bataratsinzwe ahubwo imikino yose baheruka gukina.

Yagize ati“uyu munsi turi ku munsi wa 8, haracyari kare cyane, hari imikino myinshi, buriya twagize ikibazo cy’abakinnyi baje ari benshi kandi babanza mu kibuga, byonyine kugira ngo bamenyerane icyo ngicyo ni ikibazo, kugira ngo bamenyerane haba haciyeho nk’imikino igeze kuri 5, iyo mikino 5 twebwe turashima Imana ko tutayitsinzwe yose, ubu nibwo bagiye kubona AS Kigali.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cyabayeho ari uko abantu bashatse kubihuza n’impinduka zabayeho mu buyobozi, gusa ngo ntaho bihuriye n’abakinnyi, ngo ikibazo cyari kuba iyo aza kuba ari umutoza wagiye.

Uretse ibi bibazo kandi, ubwo twandikaga iyi nkuru twaje kumenya ko iyi kipe ifite ibibazo by’amafaranga aho abakinnyi yaguze itarabishyura, abayabonye bagiye babona igice.

Abakinnyi baguzwe benshi ntibarabona amafaranga yabo
Eric bivugwa ko afitanye ikibazo na bamwe mu bakinnyi bakuru b'iyi kipe barimo na kapiteni wayo Haruna
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Atangana
    Ku wa 11-11-2019

    Abo bakinnyi bose bakuze bakwiye kureba aho bipfira aho gushoza intambara . Eric ni coach mwiza ariko As Kigali ni ikipe ya institution itagira pressure abo ba Bakame, Haruna , n’ abandi bumva ko ntacyo bakinira kuko bahembwa. Barimo kujenjeka kuko iyo nyene ni As Kigali. Abakinnyi gushyamirana na coach ni lack of discipline ndetse uretse abacoaches nka Eric cg Baptista bihangana ntabwo gutoza ikipe itagira abafana nka AS Kigali byoroha. Izaguma gutyo kandi nishaka izamanuke!

IZASOMWE CYANE

To Top