Siporo

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo bwasuye abakinnyi ba APR FC mu mwiherero babasaba gukora ibikomeye(AMAFOTO)

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo bwasuye abakinnyi ba APR FC mu mwiherero babasaba gukora ibikomeye(AMAFOTO)

Ku munsi wa kabiri w’umwiherero ikipe ya APR FC irimo gukorera i Shyorongi bitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021 cyane cyane imikino nyafurika, basuwe n’ubuyobozi bukuru bwa APR FC barangajwe imbere n’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu, Gen. Jean Bosco Kazura aho yabasabye gutwara buri gikombe gicaracara.

APR FC yatangiye umwiherero ku wa Gatandatu maze ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2020 itangira imyitozo. Ku munsi w’ejo ku wa Mbere mu myitozo yabaye nimugoroba ni bwo ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwasuye abakinnyi mu myitozo.

Aba bayobozi bari barangajwe imbere n’umugaba mukuru w’Ingabo, Gen. Jean Bosco n’umugenzuzi mukuru wa RDF Lt. Gen. Jacques Musemakweli aho bari kumwe n’umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen Mubaraka Muganga.

Gen Jean Bosco Kazura, yashimiye aba bakinnyi uko bitwaye mu mwaka ushize w’imikino, ariko abasaba ko bagomba kugera mu matsinda ya CAF Champions League kuko byose bishoboka.

Ati"Iriya kipe yitwaye neza umwaka ushize ubu twongeyemo amaraso mashya, ni abakinnyi b’abahanga kandi twazanye tubizeye ko hari byinshi bazongera, twizeye ko muzaduhesha ishema mukagera mu matsinda ya Champions league kuko birashoboka cyane, icya mbere ni ukwigirira icyizere ko bishoboka ukiha intego muri wowe ukumva ko nta wakubuza kubigeraho uwo muhuye wese intego ikaba kumukura mu nzira kugera ugezeyo. Mbafitiye icyizere ko tuzagerayo ahasigaye ni ugukora tugashyira mu bikorwa intego twiyemeje.”

Ikipe ya APR FC ikaba iri bukomeze imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki 06 Ukwakira bakaba bari bukore inshuro ebyiri.

Jacques Tuyisenge asuhuza ubuyobozi bukuru bw'ikipe
Umutoza Adil asuhuza Gen. Jean Bosco Kazura
Manzi Thierry, kapiteni wa APR FC asobanurira ubuyobozi uko ikipe yitwaye umwaka ushize
Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga
Gen. Jean Bosco Kazura yasabye abakinnyi kugera mu matsinda ya CAF Champions League no gutwara buri gikombe gicaracara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top