Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC, Niyonzima Olivier Sefu avuga ko ashimira abafana b’iyi kipe gusa abasaba gukomeza kubagaragariza urukundo kuko nabo nk’abakinnyi batazabatenguha bazabaha igikombe cya shampiyona.
Uyu musore uri mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe, aganira na ISIMBI, yavuze ko APR FC ari ikipe nziza kandi witwaye neza wazagera kubyo wifuza byose.
Yagize ati"ni ikipe nziza ifite abayobozi beza batuba hafi, mu bintu byose ndumva ushyizemo imbaraga ukabasha kwitwara neza bagufasha kugera kure."
Yakomeje avuga ko uyu mwaka intego bafite ari ukwegukana igikombe cya shampiyona kandi akaba abona bishoboka byanze bikunze.
Yagize ati"icyizere kirahari kuko ikipe navuga ko ari iya mbere ya Police FC turanganya amanota uretse ko yinjije ibitego byinshi, n’aho ubundi icyizere kirahari kandi byanze bikunze tugomba kukegukana."
Yashimiye abafana b’ikipe ya APR FC uburyo bakomeje kubaba inyuma baba batsinze cyangwa batsinzwe, yabasabye gukomeza kubereka urukundo kuko ari bo mbaraga zabo.
Yagize ati"abafana ba APR FC ndabashimira uburyo batuba inyuma, twanganya, twatsinda, twatsindwa ntibacika intege, nkaba mbasaba ko bagumya bakadushyigikira, umwuka mwiza dufite hagati yacu nabo bawukomeze kuko udutera imbaraga."
Niyonzima Olivier Sefu, yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, yavuyemo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports aho yamaze imyaka ine mbere y’uko mu mpeshyi ya 2019 yerekeza muri APR FC arimo uyu munsi.

Ibitekerezo
Ndayishimiye Jean we Dieu
Ku wa 14-11-2019Natwe turashyigikiye nka ekipe yacu
Rwakibibi fred
Ku wa 14-11-2019Sefu turamudjuigikiye rwose nibaduhe igikombe tubarinyuma maze gitinyiro yacu ikomeze ibe ubukombe
Akimana Marcelline
Ku wa 13-11-2019Ntakizatubuza kubashyigikira rwose haba munvura haba muzuba mumisozi nibibabaya turikumwe turabakunda cyane kuko Equipe niyacu turayikunda nabo nibakomeze baduhe ibyishimo
Online fan club zone5 ntituzabatenguha habe nagato
Akimana Marcelline
Ku wa 13-11-2019Ntakizatubuza kubashyigikira rwose haba munvura haba muzuba mumisozi nibibabaya turikumwe turabakunda cyane kuko Equipe niyacu turayikunda nabo nibakomeze baduhe ibyishimo
Online fan club zone5 ntituzabatenguha habe nagato
Nambajimana Gilbert
Ku wa 13-11-2019Turabakunda cyane kd turabemera. Gusa dukumbuye igikombe cya shapiyona