Siporo

Ubutumwa bwa FERWAFA na MINISPOR ku basore b’Amavubi

Ubutumwa bwa FERWAFA na MINISPOR ku basore b’Amavubi

Perezida wa FERWAFA ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’abandi bayobozi bo muri FERWAFA, basuye ikipe y’igihugu Amavubi babibutsa ko byose bishoboka kandi ko igihugu kibatezeho intsinzi.

Ni ubutumwa batanze nyuma y’imyitoza y’ejo hashize ku wa Gatandatu yabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Nyuma y’iyi myitozo abayobozi barangajwe imbere na perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene begereye aba bakinnyi bagirana ikiganiro aho bamaranye iminota igera muri 25.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko barimo bibutsa abakinnyi ko byose bishoboka kandi bafite ubushobozi bwo kubikora.

Yagize ati"berekaga abakinnyi ko igihugu kiri kumwe nabo kandi babizeye ko bazakora ibishoboka byose ndetse no kongera kubibutsa ko byose bishoboka, ni inshingano ziba zitoroshye ariko zishoboka mu gihe abantu bashyize hamwe kandi ibintu babyumva kimwe, ariko babasabye no guharanira ishema ry’igihugu mbere y’ibindi byose."

Amavubi y’u Rwanda arimo aritegura umukino wa Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo ndetse n’uwa Cameroun tariki ya 17 Ugushyingo, ni imikino yo mu itsinda F yose yo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top