Siporo

Ubutumwa Antoine Hey wahoze utoza Amavubi yahaye Sugira Ernest

Ubutumwa Antoine Hey wahoze utoza Amavubi yahaye Sugira Ernest

Antoine Hey wahoze utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yashimiye Sugira Ernest ku gitego yatsindiye u Rwanda nyuma y’igihe kinini yaravunitse, yamusabye ko yakomeza gukora cyane.

Tariki ya 22 Nzeri, u Rwanda rwakinaga umukino ubanza na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN 2020’ izabera muri Cameroun.

Uyu mukino wabereye muri Ethiopia, warangiye ku ntsinzi y’Amavubi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest.

Abinyujije kuri Twitter, Antoine Hey wahoze atoza Amavubi yashimiye uyu musore uko yitwaye ndetse anamusaba gukomeza kwitwara neza.

Yagize ati"Ernest(Sugira), iminsi ikomeye wanyuzemo, kuza uvuye mu mvune y’ukuguru kwari kwaravunitse. Urabikwiye muntu wanjye."

Sugira Ernest kuva yavunikira mu ikipe y’igihugu 2017 ubwo biteguraga umukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2018 u Rwanda rwari rugiye guhura na Uganda, icyo gihe Amavubi yataozwaga na Antoine Hey, iyi mvune kugira ngo ikire neza bikaba byaramutwaye hafi imyaka 2.

Antoine Hey yinjiye mu ikipe y’igihugu muri Gashyantare 2017, aza gutandukana nayo muri Mutarama 2018 nyuma ya CHAN 2018 yabereye muri Morocco.

Antoine Hey yishimiye Sugira
Ubwo yavunikaga Antoine Hey yamusuye mu bitaro aho yari arwariye
Sugira Ernest nyuma yo kuva mu mvune yafashije u Rwanda gutsinda Ethiopia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • nsengiyumva grederic
    Ku wa 28-09-2019

    ndashimira imana yagaruye subira mubihe bye akasha guhesha ishema igihugu cyacu musaba gukora cyane

  • Mucyo helvain
    Ku wa 27-09-2019

    Amakuru ya Antoine Hey

IZASOMWE CYANE

To Top