Twagize amahirwe yo kuba twarakosheje hakiri kare – Kapiteni Dieudonne ku byabafashije kwitwara neza mu gikombe cy’Afurika
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu gikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri Afurika ‘Afrocan’, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne yavuze ko ikintu cyabafashije kwitwara neza ari uko bakoze amakosa hakiri kare bakaza kuyakosora mu mikino yo gukuranwamo “playoffs”.
U Rwanda rwari mu gikombe cy’Afurika cyari kimaze iminsi kibera muri Angola, rukaba rwaregukanye umwanya wa Gatatu rutsinze DR Congo.
Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwegukanye uyu mwanya. Iyi kipe ikaba yaraye igeze mu Rwanda mu gicuku cyo mu ijoro ryakeye, aho baje n’akanyamuneza mu maso yabo.
Ndizeye Ndayisaba Dieudonne wari kapiteni w’iyi kipe, akaba yaranatowe mu ikipe y’abakinnyi 5 beza b’irushanwa ndetse akaba umukinnyi watsinze amanota 3 inshuro nyinshi, yavuze ko ikintu cyabafashije muri iri rushanwa ari uko bakoze amakosa hakiri kare bakaza kuyakosora mu mikino ya “Playoffs”.
Ati “Ibanga rya mbere twigiye ku makosa, mu matsinda ntabwo twitwaye neza umukino wa mbere n’uwa kabiri, muri siporo akenshi ureba aho wagiye ukosa, navuga ko twe twagize amahirwe yo kuba twarakosheje hakiri kare noneho mu mikino yo gukuranwamo amakosa tugenda tuyakosora rimwe ku rindi.”
U Rwanda rwari mu itsinda C rwatangiye iyi mikino rutsindwa na Tunisia amanota 67-61, rwakurikijeho Maroc yabatsinze amanota 59-58.
Muri ¼ u Rwanda rwahuye na Angola yari yakiriye iri rushanwa maze iza kuyisezerera aho Amavubi y’u Rwanda yatsinze amanota 73-63.
Rwaje gusezererwa muri ½ rutsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 74-71 ni mu gihe rwaje kwegukana umwanya wa 3 rutsinze DR Congo 82-73.

Ibitekerezo