Turabakeneye cyane ariko kuba badahari ntabwo icyuho cyabo kizagaragara - Nirisarike Salomon
Myugariro w’umunyarwanda, Nirisarike Salomon usanzwe ukinira Urartu FC, avuga ko kuba bagiye gutangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 badafite bamwe mu bakinnyi kubera impamvu zitandukanye ari igihombo ariko na none bizeye ko nta cyuho kizagaragara.
Mu bakinnyi umutoza Carlos Alós Ferrer yahamagaye azifashisha mu gutangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 azakinamo na Mozambique ku wa Kane muri Afurika y’Epfo na Senegal tariki ya 7 Kamena 2022 hari amwe mu mazina atahamagaye yari kumwe n’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.
Bayobowe na kapiteni Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Sugira Ernest ariko aba byatewe n’ibihe barimo mu makipe yabo, gusa biyongera ku bakinnyi nka Yannick Mukunzi na Rwatubyaye Abdul batahamagawe kubera imvune.
Nirisarike agaruka kuri aba bakinnyi avuga ko ari abakinnyi b’ingenzi bari bakenewe ariko na none yizeye ko nta cyuho kizagaragara kuko badahari.
Ati "Urebye abakinnyi badahari ni abakinnyi b’igenzi kuri twe ariko dufite abakinnyi benshi, dufite abakinnyi benshi kandi bashoboye nizera ko n’umutoza kugira ngo abatoranye yabanje gushishoza akareba n’imikino yabanje, navuga ko tubakeneye cyane ariko kuba tutabafite nta cyuho kizagaragara."
Ahamya ko nk’abakinnyi ikintu kibaraje ishinga ari ugukora cyane bahereye ku mukino wa Mozambique bagakuraho amateka mabi u Rwanda rufite mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Ibitekerezo