Tudatsinze dushobora kurira iminsi myinshi - York wasabye ikintu gikomeye abanyarwanda
Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna muri Sweden, Rafael York yasabye abanyarwanda kubizera kuko nabo bafite icyizere ko uyu mukino bazawutsinda 100% .
Amavubi aratangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire akina na Mozambique ku munsi w’ejo ku wa Kane muri Afurika y’Epfo, ni umukino wo mu itsinda rya L aho ibi bihugu biri kumwe kandi na Senegal na Benin.
Ni umukino uzabera kuri First National Bank Stadium ejo tariki ya 2 Kamena 2023 saa 18h.
Rafael York waraye ukoze imyitozo ye ya mbere yabwiye ISIMBI ko yasanze bagenzi be bameze neza kandi biteguye.
Ati "Ndishimye kuba ndi hano, urugendo rurerure ariko ndishimye kuba nahageze, naje gutanga umusanzu wanjye mu ikipe y’igihugu, umwuka umeze neza, abakinnyi benshi bafite umwihariko wabo dutegereje umukino."
Yakomoje avuga ko ari umukino bagomba gutsinda uko byagenda kose kuko bawutakaje bashobora kurira iminsi myinshi.
Ati "Umutoza afite gahunda nziza kandi nziko buri umwe uri hano yifuza nk’ibyo umutoza ashaka, byose bishingiye kuri gahunda ye, mfite icyizere, kuri njye mu mutwe wanjye ni ugutsinda, tudatsinze dushobora kurira iminsi, dukeneye gutsinda."
Yavuze ko bazakora ibishoboka byose ngo batsinde ku bw’igihugu, nta kindi yabasabye uretse kubizera gusa.
Ati "Tuzakora 100% kugira ngo dutsinde, dushaka gutsinda ku bw’igihugu na buri umwe, batwizere."
Amavubi nyuma yo gukina na Mozambique, biteganyijwe ko ku wa Gatanu azahita afata indege asubira mu Rwanda, ni mu gihe ku wa Gatandatu azahita akomeza muri Senegal.

Ibitekerezo