Imyidagaduro

Trey Songz yabyaye umwana w’imfura

Trey Songz yabyaye umwana w’imfura

Umuririmbyi wa R&B, Trey Songz yibarutse umwana we wa mbere w’umuhungu nyuma y’iminsi hacicikana ibihuha bimwerekeyeho.

Mu gitondo cy’uyu munsi Trey Songz yabanje kubyutsa amatsiko y’abafana be, yerekana ifoto kuri Instagram acigatiye ibirenge by’umwana, bamubaza niba yaba ari uw’umuturanyi.

Nyuma gato, Trey Songz, w’imyaka 34 yerekanye indi foto y’umwana we ayiherekeza amagambo ati “Umuhungu wanjye Noah. Twahawe umugisha turishimye birenze. Amahoro.”

Nyina w’umwana ntaramenyekana kuko uyu muhanzi yatandukanye n’umukunzi we Lori Harvey muri Gashyantare.

Uyu muhanzi yahise yohererezwa ubutumwa bw’ishimwe n’ibyamamare birimo Kehlani, 50 Cent, Kevin Hart, Marlon Wayans n’abandi.

Muri 2015 Songz, ubusanzwe witwa Tremaine Aldon Neverson yavuze ko amaze igihe kirekire ashaka kubyara abana kuko yakuze ari we urera abana b’iwabo bose.

Yagize ati “Ninjye wareze abana bose bo mu muryango wanjye, murumuna wanjye afite imyaka 20 none yabyaye umwana we wa mbere. Ndibuka akiri muto najyaga muhindurira ibyahi none antanze kubyara.”

Yavuze ko nta kimwihutisha ngo abyare, ahubwo ko ashaka kubanza kwitonda kugira ngo azabyare mu gihe gikwiriye.

Mu Ukuboza k’umwaka ushize, umukinnyi wa filime z’urukozasoni Brittney Jones yerekanye ifoto yo kwa muganga yerekana ko atwite, avuga ko umwana ari uwa Trey Songz ariko benshi bavuga ko abeshya.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top