Siporo

Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana

Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana

Niyibigira Patrick wari Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana azize impanuka.

Patrick yatangiranye n’umushinga w’iyi kipe ikiri mu cyiciro cya kabiri yitwa Unity muri 2017.

Urupfu rw’uyu mugabo wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Gasogi United yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Patrick wari Team Manager w’iyi kipe.

Bagize ati"umuryango mugari wa Gasogi United ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka. Gasogi United yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange."

Niyibigira yabaye umusifuzi mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, anasifura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Yari asanzwe kandi ari mu bakomiseri babara ibihe byakoreshejwe n’abasiganwa mu marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Patrick (wambaye ingofero) yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top