Super Cup: Rayon Sports vs AS Kigali, 11 babanzamo ku mpande zombi
Mu kanya gato harakinwa umukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu gihugu cya Super Cup, ni umukino uri buhuze Rayon Sports na AS Kigali.
Super Cup, ni igikombe gihuza ikipe iba yaratwaye shampiyona n’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2018-19, mu gihe AS kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2019.
Ni umukino uteganyijwe uyu munsi saa 15:00’ kuri Stade Amahoro i Remera, ni umukino ugiye gukinwa mbere y’iminsi 3 gusa kugira ngo shampiyona umwaka w’imikino 2019-2020 itangire dore ko izatangira tariki ya 4 Ukwakira 2019.
Ni umukino amakipe yombi agiye gukina yaramaze kuva mu mikino nyafurika aho yari ahagarariye u Rwanda.
Iyo urebye ku rutonde ISIMBI yabashije kubona amakipe yombo agiye kwifasisha, nta mpinduka nyinshi zabaye uretse nka AS Kigali umunyezamu Bate yahaye umwanya Bakame ugiye gukina n’ikipe yahozemo ndetse na Haruna agaruka mu kibuga.
Ku ruhande rwa Rayon Sports umutoza yahisemo gukina akoresha ba myugariro batatu, Habimana Hussein akaba yagarutse mu bwugarizi aho agiye gufatanya na Rugwiro ndetse na Saidi Iragire.
Dore 11 amakipe yombi ari bwifashishe
Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Habimana Hussein, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Oumar Sidibe, Nshimiyimana Amran, Iranzi Jean Claude, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong
AS Kigali:Ndayishimiye Eric Bakame, Benedata Janvier, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Songayingabo Shaffy, Ntamuhanga Tumaini Tity, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima, Ssentongo Farouk na Allongho Mba Martel

Ibitekerezo
dani Dukuzumuremyi
Ku wa 1-10-2019dukeneye ko muwutugezaho live