Mu kanya gato ku kibuga cy’akarere ka Nyagatare, saa 15:00’, ikipe ya Sunrise irakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2019-2020.
Ni umukino Rayon Sports igiye gukina iri ku mwanya wa 3 n’amanota 10, irabizi neza ko iramutse iwutsinze yahita irara ku mwanya wa mbere kuko Police FC ya mbere iyirusha inota 1.
Rayon Sports igiye gukina uyu mukino idafite umunyezamu wayo nimero ya mbere, Kimenyi Yves ufite imvune y’umugongo, bivuze ko izamu rijyamo Mazimpaka Andre.
Iraba idafite kandi Nshimiyimana Amran wavunitse, gusa yagaruye Iradukunda Eric Radu utarakinnye umukino wa Bugesera FC.
Sunrise FC yo ikba igiye gukina uyu mukino yuzuye nta mukinnyi n’umwe ibura.
Ba myugariro ba Rayon Sports bashobora kuza kugorwa na ba rutahizamu ba Sunrise, Babuwa Samson ndetse na Wangi Pius, dore ko bari no ku rutonde rw’abakinnyi batanu bamaze gutsinda ibitego byinshi aho bafite ibitego 3 mu mikino 4.
Sarpong Michael na Mugisha Gilbert bo buri umwe amaze gutsinda ibitego bibiri.
11 bagiye kubanzamo ku mpande zombi
Sunrise: Itangishatse Jean Paul, Nzayisenga Jean d’Amour Meya, Niyonshuti Gad Evra, Mushimiyimana Regis, Muhinda Bryan, Uwambajimana Leon Kawunga, Majanjaro Sulaiman, Wangi Pius, Twagirimana Innocent Kavatiri, Niyibizi Vedaste na Babuwa Samson
Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Irambona Eric, Rutanga Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Olokwei Commodore, Iranzi Jean Claude, Oumar Sidibe, Mugisha Gilbert na Michael Sarpong

Ibitekerezo