Siporo

Sugira Ernest yasobanuye impamvu yisanga cyane mu ikipe y’igihugu kurusha muri APR FC

Sugira Ernest yasobanuye impamvu yisanga cyane mu ikipe y’igihugu kurusha muri APR FC

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na APR FC, Sugira Ernet avuga ko impamvu mu ikipe y’igihugu ayisangamo cyane akanatsinda ibitego byinshi ari uko akunda igihugu cyamubyaye cyane, gusa yizeye ko no muri APR FC akinira bizagenda biza.

Ibitego 2 bya Sugira Ernest yatsinze Ethiopia mu mukino ubanza n’uwo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020, byafashije Amavubi kubona itike y’iki gikombe kizabera muri Cameroun.

Suira Ernest, ni umukinnyi iyo ari mu ikipe y’igihugu kuba yava mu mukino adatsinze igitego biba gake cyane, ariko muri APR FC bikagorana.

Aganira n’itangazamakuru, yavuze ko gukunda igihugu cyane nk’uko biri mu kirangantego ari kimwe mu bimufasha kuba yakwitwara neza mu Mavubi, gusa ngo muri APR FC yizeye ko naho bizaza.

Yagize ati"Ikipe y’Igihugu n’ikipe isanzwe ni ibintu bibiri bitandukanye. Buri muntu agira aho yisanga, ni ko navuga. Niba ari ugukunda igihugu bindimo cyane nk’uko mu kirango cy’igihugu birimo, ntabwo babimpora. Nkunda ikipe y’igihugu, ni nayo nisangamo cyane. Nta kundi nyine ubwo n’ahandi bizagenda biza."

Sugira Ernest kuba adatsinda muri APR FC yavuze ko impamvu ihari ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho, kuko ngo bishobora kumuteranya n’ubuyobozi bw’ikipe ye ya APR FC.

Sugira Ernest niwe wahesheje Amavubi itike ya CHAN
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top