Siporo

Sugira Ernest yasabye imbabazi

Sugira Ernest yasabye imbabazi

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, nyuma yo guhagarikwa n’ikipe ye igihe kitwazwi, yamaze gusaba imbabazi aho avuga ko yakoze amakosa akomeye akaba ari nayo mpoamvu ayasabira imbabazi.

Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwasohoye itangazo rivuga ko ryamaze guhagarika uyu rutahizamu igihe kitazwi, ni nyuma y’amagambo yatangaje mu itangazamakuru atarashimishije ubuyobozi bwe.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditse mu cyongereza asaba imbabazi yoherereje ISIMBI, uyu musore yicuza amagambo yatangaje imbere y’itangazamakuru aho avuga ko yayobowe n’amarangamutima ye.

Yagize ati"Ku buyobozi bwa APR FC, abatoza, abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’abafana b’ikipe nziza nka APR FC. Namaze kumenya ko natengushye ngambanira urukundo munkunda, mwampaye ubuzima ndetse munampa icyerekezo cyiza. Mfite isoni ndetse ndicuza nkaba nsaba imbabazi zo kuvugira amagambo atari akwiye mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia, nari nataye umurongo, byari byandenze."

Yakomeje agira ati"ndabizi ko ibyo navuze byababaje, ntabwo ari icyo nari ngamije, ndishinja amakosa ku bwa buri kimwe. Ndasenga ngo ubusabe bwanjye bwakrwe."

Sugira yasoje avuga ko yakoze ibintu bibi kandi bikomeye, yirengagije uburyo APR FC yamuvuje imvune y’igihe kirikire, akaba asaba imbabazi za buri kimwe.

Sugira yamaze gusaba imbabazi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 23-10-2019

    Bamubabarire sugira aragaragaza ko yakoze amakosa koko, n’uwacu ntahandi twamushyira ababarirwe.

IZASOMWE CYANE

To Top