Sugira Ernest afashije Amavubi gutsinda Ethiopia mu mukino utari woroshye
Igitego kimwe rukumbi cya Sugira Ernest gifashashije Amavubi gutsinda Ethiopia yari imbere y’abafana bayo, byorohereza Mashami akazi mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.
Wari umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN 2020’ kizabera muri Cameroun, Amavubi y’u Rwanda yari yasuye Ethiopia.
Umukino wabereye kuri Mekelle Stadium ku isaha ya saa 15:00’ z’i Kigali mu Rwanda, zikaba saa 16:00’ zo muri Ethiopia.
Mashami yagiye gukina uyu mukino afite inkuru y’incamugongo ko abakinnyi babiri be ngenderwaho, umunyezamu Kimenyi Yves na kapiteni Haruna Niyonzima batari bukine uyu mukino bitewe n’ikibazo cy’imyirondoro yabo kitarakemuka.
Byabaye ngombwa Bakame afata umwanya wa Kimenyi, ni mu gihe Sefu yafashe uwa Haruna Niyonzima.
Igice cya mbere cy’umukino, wabonaga ko Ethiopia ari yo iri hejuru cyane irimo kurusha Amavubi, cyane ko ari nayo yabonye amahirwe menshi aba yavuyemo ibitego ariko ubwugarizi bw’u Rwanda n’umunezamu Bakame babyitwaramo neza.
Hagati h’u Rwanda wabonaga hatarimo gukora neza kuko Ethiopia yari yabaganje inyuramo uko yishakiye, ibi byatumye nta mahirwe menshi u Rwanda rubona muri iki gice cya mbere dore ko nta mipira myinshi Sugira Ernest wari rutahizamu yigeze abona. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.
Amavubi yatangiye igice cya kabiri n’ubundi ubona ko Ethiopia irimo kubarusha, gusa bakomeje guhangana kugeza ku munota wa 61 ubwo Sugira Ernest yatsindiraga Amavubi igitego cya mbere.
Ni kuri kufura yari itewe na Iranzi Jean Claude ku ikosa ryari rikorewe Omberenga Fitina, yawuteye ugeze mu rubuga rw’amahina Thierry awukoraho uragenda usanga Sugira aho ahagaze ubundi ahita awutera yigaramye ‘Bicycle Kick’ uhita uboneza mu rushundura.
Ku munota wa 72 Mashami yakoze impinduka havamo Iranzi hinjiramo Iradukunda Eric Radu, ku munota wa 79 Manishimwe Djabel na we aha umwanya Buteera Andrew ni nako ku munota wa 87 yakoze impinduka za nyuma, Sugira Ernest agaha umwanya Mico Justin.
Mu minota ya nyuma Ethiopia yasatiriye u Rwanda cyane bashaka igitego ndetse bashyira igitutu ku bwugarizi bw’Amavubi ariko bakomeza kwatwara neza umukino urangira ari 1-0.
Gutsinda uyu mukino ku ruahande rw’Amavubi bibahaye icyizere cyo kuba bajya muri CHAN 2020 izabera muri Cameroun aho basabwa kunganya gusa na Ethiopia mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Ibitekerezo