Siporo

Simba SC ya Kagere mu ihurizo rikomeye

Simba SC ya Kagere mu ihurizo rikomeye

Nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Mtibwa Sugar ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup, uwari umuyobozi w’iyi kipe, Mohamed Dewji wanashoraga amafaranga menshi muri iyi kipe, yeguye ku buyobozi bwo kuyobora iyi kipe.

Nyuma yo kwegura k’umuherwe Mo Dewji ubwoba ni bwinshi mu bakunzi b’iyi kipe, aho bavuga ko ikipe yabo ishobora guhura n’ikibazo cy’amikoro kuko uyu mugabo yatangaga amafaranga menshi, yavuze ko agiye kujya mu bato b’iyi kipe n’ibikorwa remezo gusa.

Simba SC ntabwo yagize umwaka mwiza wa 2019-2020 kandi yarakoze ibishoboka byose ngo irebe ko yarenga aho yageze mu mwaka ushize w’imikino, yaguze abakinnyi ndetse ihindura byinshi, ariko kugera muri ¼ cy’imikino nyafurika nk’aho yageze umwaka ushize byabaye nk’inzozi kuko uyu mwaka itarenze umutaru.

Ibintu byatangiye kuba bibi ubwo iyi yanganyaga na mukeba Young Africans mu gihe bemeza ko nta kintu ibarusha kugeza no ku bakinnyi, byaje guhuhuka ku mugoroba w’ejo hashize ubwo iyi kipe yatsindwaga ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup na Mtibwa Sugar 1-0 ikayitwara igikombe.

Abinyijije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu muherwe, Mo Dewji, yavuze ko yeguye ku mwanya wo kuba umuyobozi wa Simba SC, ngo ntiyakwihanganira kubona itsindwa n’akayabo kose ayitangaho, agiye gusigara ari umufatanyabikorwa mu ikipe y’abana no mu bikorwa remezo gusa.

Yagize ati“Birababaje cyane kubona Simba SC itabasha gutsinda, nyuma yo kwishyura miliyari 4 z’amashiringi ya Tanzania (arenga miliyari n’igice z’amanyarwanda) z’imishahara umwaka wa 2019 wonyine. Ndi umukunzi wa Simba nzasigara ndi umushoramari mu bikorwa remezo n’amakipe mato ya Simba SC.”

Kwegura kwa Mo Dewji, si cyo kibazo cyane, ahubwo ikibazo ni ibyo yatangaga muri iyi kipe, dore ko yashoragamo amafaranga menshi, benshi bagize ubwoba ko iyi kipe nayo ishobora yahura n’ikibazo cy’amikoro nk’andi makipe mu minsi ya vuba.

Kagere na bagenzi bagerageje biranga
Umuherwe wa Simba SC yeguye ku mirimo ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top