Shampiyona ya Basketball iragaruka muri Mata, ingamba zirenga 20 zigomba kubahirizwa
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’, ryamaze gutangaza igihe shampiyona izagarukira, ni mu gihe amakipe agomba gukurikiza ingamba zirenga 20.
Basketball kimwe n’indi mikino mu Rwanda yahagaritswe muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyageze mu Rwanda, nyuma yagiye ikomorerwa ariko ikongera gusubikwa, bwa nyuma imikino yasubitswe mu Kuboza 2020.
Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza imikino yafunguwe, ariko ntiharimo imikino y’abantu bakina bakoranaho, ihuza abantu irimo na Basketball.
FERWABA ikaba yatumiye ubuyobozi bw’amakipe mu nama izaba tariki ya 6 Werurwe 2021 saa yine za mu gitondo, izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho izagaruka byimbitse ku bijyanye n’isubukurwa ry’imikino ya Basketball.
FERWABA itumije iyi nama nyuma yo gukorana inama na Minisitri ya Siporo bakaba bifuza ko ibikorwa bya Basketball bisubukurwa vuba, aho bifuza ko irushanwa ribanzirza shampiyona ryazaba hagati ya 19 na 26 Werurwe 2021 n’aho shampiyona igatangira tariki ya 2 Mata 2021 ikazasozwa tariki ya 8 Kanama 2021.
Uretse aya marushanwa kandi FERWABA iteganya ko muri Gicurasi hazaba Basketball Africa League, tariki ya 19 - 20 Kamena 2021 hakaba Genocide Memorial Tournament, muri Kamena na Nakanga 2021 hakaba Afrobasket Qualifiers mu bagore, tariki ya 24 Kanama – 5 Nzeri 2021 hakaba FIBA Afrobasket Finals ni mu gihe n’ubundi muri Nzeri ari bwo hateganyijwe imikino ya kamarampaka(playoffs).
Zimwe mu ngamba kuzubahirizwa:
Igihe amakipe yitegura:
Buri kipe isabwa gupimisha abakinnyi n’abatoza Covid-19 (Rapid test) mbere yo gutangira imyitozo ndetse icyo gikorwa kikongera kuba nyuma ya buri cyumweru.
Amakipe arasabwa guteganya imodoka izajya yifashishishwa mu gutwara abakinnyi bajya ndetse banava mu myitozo mu rwego rwo kwirinda guhura n’abandi bantu benshi bo hanze.
Gupimisha abakinnyi n’abatoza bizajya bikorwa n’ibitaro bizatoranywa na FERWABA, ku buryo komisiyo y’ubuvuzi muri Ferwaba izajya ibona raporo y’ibisubizo.
Abakinnyi basabwa kwambara agapfukamunwa mbere yo gutangira imyitozo, igihe bayisoje ndetse n’igihe cyose bazaba batari mu kibuga.
Abatoza n’abandi babafasha basabwa kwambara agapfukamunwa igihe cyose.
Abakinnyi n’abatoza basabwa gukaraba intoki mbere yo gutangira imyitozo ndetse n’igihe bayisoje. Bazajya banapimwa umuriro mbere yo gutangira imyitozo.
Kubahiriza intera ya metero 1,5 hagati y’abazaba batarimo gukina.
Ntabandi bantu bemerewe kwitabira iyo myitozo uretse abakinnyi, abatoza n’abayobozi bazaba batanzwe muri Ferwaba.
Buri kipe isabwa gutoranya no kumenyesha Ferwaba umuntu uzaba ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’aya mabwiriza ku ruhande rwayo.
Komisiyo y’Ubuvuzi ya FERWABA izajya ikurikirana iyubahirizwa ry’izo ngamba.
Amakipe agomba gucumbikira abakinnyi bose ahantu hamwe:
Amakipe yose arasabwa gucumbikira abakinnyi n’abatoza bayo ahantu hamwe hazwi bitewe n’ubushobozi ifite, mu gihe cyose iryo rushanwa rizaba ririmo kuba.
Mbere yo kwinjira mu mwiherero, buri kipe igomba kuzabanza gukoresha ibipimo bya PCR test.
Amakipe yose asabwe kuzajya apimisha abakinnyi n’abatoza buri gihe amasaha atatu mbere y’imikino yo kuri uwo munsi.
Abasifuzi n’abakozi ba FERWABA bazaba begereye ikibuga bazasabwa kwipimisha COVID-19 (Rapid test) mbere y’uko buri
Mu gihe abakinnyi badacumbitse hamwe bitewe n’ubushobozi:
Mu gihe amarushanwa abaye abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi badacumbitse ahantu hamwe, abagize ikipe bose barasabwa kuzajya bipimisha buri munsi amasaha atatu mbere y’uko imikino itangira hakitabira abagaragaye ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.
Buri kipe isabwa gushaka imodoka izajya izana abakinnyi n’abakozi bayo ahabera imikino mu rwego rwo kugabanya ko bahura n’abandi bantu bo hanze.
Buri kipe yemerewe abantu batanu gusa batari mu bakinnyi ndetse n’abatoza kuza ku kibuga mu gihe cy’imyitozo ndetse n’imikino.
Ferwaba ifite uburenganzira bwo kuba yasubika umukino mu gihe hagaragaye ubwandu mbere y’uko imikino itangira.
Mu gihe abafana bazaba bemerewe kwitabira imikino:
Abafana bose baza kureba imikino itandukanye bagomba kuba bapimwe COVID-19 (Rapid Test) kandi bafite ibisubizo by’uko nta bwandu bwa COVID-19 bafite byafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72.
Ku bibuga biberaho imikino, imyanya ikoreshwa igomba kuba yubahirije intera ya metero 1,5 hagato yayo.
Umwanya ugomba gukoreshwa ntugomba kurenga 30% y’ubushobozi.
Ibibuga byose bizakoreshwa bigomba kuba bifite utwuma dupima umuriro ndetse naho gukarabira intoki hahagije.

Ibitekerezo