Siporo

Seninga Innocent yasezeye Etincelles FC ayishinja ubuhuguzi

Seninga Innocent yasezeye Etincelles FC ayishinja ubuhuguzi

Uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles FC, Seninga Innocent yasezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe, aho ayishinja kumuhuguza umushahara w’ukwezi kwa 10 no kwica nkana amasezerano bagiranye.

Muri Kamena 2019, nibwo uyu mutoza nyuma y’imyaka 3 yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles FC aho yari yaratandukanye nayo muri 2016 agiye muri Police FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Seninga Innocent yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles abamenyesha ko asezeye ku mirimo ye nyuma y’uko batubahirije amasezerano bagiranye.

Seninga akaba atarishimiye uburyo iyi kipe yashatse kumuhuguza umushahara we w’ukwezi kwa 10.

Uyu mutoza kandi avuga ko Etincelles yishe nkana ingingo ya 5 y’amasezerano aho bumvikanye ko ari we uzigurira abakinnyi ariko birangira baguzwe na komite y’ikipe.

Ashingiye kuri ibyo byose, Seninga akaba ahisemo gusezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe ya Etincelles.

Seninga yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo ASPOR FC mu cyiciro cya kabiri, Isonga FC, Kiyovu Sports, Etincelles FC, Police FC, Musanze FC na Bugesera FC.

Ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top