Siporo

Sekamana Maxime mu nzira zitandukana na Rayon Sports

Sekamana Maxime mu nzira zitandukana na Rayon Sports

Sekamana Maxime yasabye Rayon Sports ko batandukana akajaya gushakira ahandi niba kumwishyura ibyo bemeranyijwe bidashoboka.

Mu inkuru iheruka yari yemereye ISIMBI ko na we ari mu bakinnyi bafitanye ibibazo n’iyi kipe aho yahamyaga ko batangiye ibiganiro kugira ngo barebe uburyo yakemura ikibazo cye.

Amakuru ISIMBI yamenye ihawe n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore, ni uko ku munsi w’ejo yabonanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo bakemure ikibazo. Ikibazo bafitanye ni amafaranga bagomba kumwishyura arimo ayo yaguzwe umwaka ushize avuye muri APR FC atabonye yose ndetse n’ibirarane by’imishahara.

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi, ku munsi w’ejo Maxime yongeye guhura n’ubuyobozi bw’iyi kipe, amakuru avuga ko yasabye iyi kipe kumwishyura umwenda imufitiye mu gihe gito bitashoboka bakaba bamurekura akigendera na we akabasinyira ko ntacyo abishyuza.

Amakuru avuga ko Maxime ari byo biganiro bya nyuma yari agiranye n’iyi kipe, ngo agiye gutegereza iminsi 2 n’aba atabonye igisubizo cy’ubuyobozi na we azahita yandikira iyi kipe ayiha iminsi 15 ubundi bagahita basesa amasezerano.

Sekamana Maxime yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019, ayisinyira amasezerano y’imyaka 2 ubu akaba yari asigaje umwaka umwe.

Maxime yasabye gutandukana na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top