Seif yavuze ikipe aha amahirwe ku gikombe hagati ya APR FC na Kiyovu Sports, ikintu gikomeye zarushije andi makipe
Niyonzima Olivier Seif avuga ko nubwo APR FC irusha Kiyovu Sports amanota 2 ariko amakipe yombi agifite amahirwe ku gikombe cya shampiyona, ni mu gihe ahamya ko kwitegura neza ari byo aya makipe yarushije abo bahanganye.
Harabura imikino 2 gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 igashyirwaho akadomo, APR FC niyo iyoboye urutonde n’amanota 63 Kiyovu Sports ni iya 2 n’amanota 61.
Benshi mu bakunzi ba ruhago bahamya ko APR FC ari yo ifite amahirwe yo kwegukana iki gikombe ni mu gihe Seif we abona ko bigishoboka ku makipe yombi.
Seif usanzwe ukinira AS Kigali, kuri TV1 yavuze ko aya makipe yagize umwaka mwiza kurusha andi makipe, yakinnye neza ndetse ategura ibintu byayo neza ku buryo aho ari ni ho agomba kuba ari.
Ati "Ni amakipe yose meza, n’ubu aracyari ku gikombe, ni amakipe yakinnye neza kuturusha, bashyira hamwe ibintu byabo babitegura neza, abakinnyi bashyira hamwe, hari ikipe igira umwaka mwiza utakekaga kuko nka Kiyovu dutangira tuyitsinda 4 ntawakekaga ko yagera aho iri, na APR FC ni ikipe nziza nk’uko bisanzwe."
Yakomeje avuga ko amakipe yombi agifite amahirwe ku gikombe ndetse izagitwara izaba yarabikoreye.
Ati "ni amakipe 2 yagize umwaka mwiza kurusha andi makipe yose, niyo mpamvu ubu ng’ubu imwe ikiri ku gikombe kimwe, indi ikaba iri ku bikombe 2, ikintu nazivugaho ziracyafite amahirwe kandi iyagitwara iyo ari yo yose yaba yarabikoreye."
APR FC isigaje imikino ya AS Kigali na Police FC ni mu gihe Kiyovu Sports isigaje guhura na Marines na Espoir FC.

Ibitekerezo
Nsabimana Jean Pierre
Ku wa 28-05-2022Reka tubitege amaso.
Nsabimana Jean Pierre
Ku wa 28-05-2022Reka tubitege amaso.
Nsabimana Jean Pierre
Ku wa 28-05-2022Reka tubitege amaso.