Siporo

Se wa Diamond yamusabye gushyira umupira hasi

Se wa Diamond yamusabye gushyira umupira hasi

Abdul Juma akaba se w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz yasabye uyu musore gushyira hasi umupira akareka kwirirwa azenguruka mu bakobwa ahubwo agahitamo uwo bazabana.

Uyu musaza ibi yabitangarije SNS yo muri Tanzania aho avuga ko umuhungu we akwiye gutuza, ngo na we arimo kumusengera.

Yagize ati“yagakwiye kwitonda agahagarika imikino arimo yirirwa akina. Ndasenga Imana ngo izamuhe umugore yishimiye azamurongore kuko yamaze gukura.”

Avuga ko abona igihe kigeze ngo uyu muhanzi atere ikirenge mu cya mugenzi we Ali Kiba wamaze gukora ubukwe.

Yagize ati“Ali Kiba we yamaze gukora ubukwe ubu ari ku murongo. Diamond na we akwiye kwishyira ku murongo akareka ibindi bintu byo ku Isi. Sinumva ikibazo afite.”

Diamond Platnumz yavuzwe cyane mu rukundo n’abakobwa batandukanye hari Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobeto na Tanasha Donna.

Aba abgore uko ari 4 yabyaranye na bo abana 4 babiri na Zari, Hamisa Mobeto umwe na Tanasha umwe, Wema Sepetu ni we batabyaranye.

Diamond yasabwe na se gushaka umugore
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top