Umukinnyi wa filime Scarlett Johansson wamamaye muri "Avengers" yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze imyaka ibiri bakundana.
Scarlett yambitswe impeta n’umusore wamamaye muri "Saturday Night Live" Colin Jost bahise bamenyesha ibiro ntaramakuru The Associated Press ko biteguye kurushinga.
Johansson w’imyaka 34 ndetse na Jost uherutse kuzuza 36, bari bamaze imyaka ibiri bakundana.
Uyu mugore yari yabanje kurushingana n’umukinnyi wa filime Ryan Reynolds nyuma batandukanye ahita afata umunyamakuru Romain Cauriac banabyarana umukobwa ariko kubana birananirana.
Jost ukora ikiganiro gikunzwe cyane kuri NBC mu gace ka "Weekend Update" ni ubwa mbere agiye gukora ubukwe mu gihe uyu mugore amaze kurwubaka inshuro ebyiri rugasenyuka.
Mu 2017, yatatse umukunzi we ubwo yaganiraga na Entertainment Tonight akavuga ko ari “umugore udasanzwe.”
Johansson yavuze ko ubukwe bwe buri hafi gusa yirinda gutangaza itariki buzatahira.

Ibitekerezo