Siporo

Sadate yasabye KNC kwitonda

Sadate yasabye KNC kwitonda

Nyuma y’uko KNC akaba perezida wa Gasogi United atangaje ko ashobora kwisubiza umukinnyi Manace Mutatu yagurishije muri Rayon Sports kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye, perezida wa Rayon Sports yamusabye kwitonda kuko miliyoni bamusigayemo itabuze muri Rayon Sports.

Ku munsi w’ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko Gasogi United ishobora kwisubiza Manace Mutatu kuko iyi kipe yarengeje igihe cyo kwishyura uyu mukinnyi n’andi mafaranga bari basigayemo Gasogi, umuvugizi w’iyi kipe yabwiye ISIMBI ko icyo yavuga ari uko Manace ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yaguzwe miliyoni 10. Gasogi United ihita yishyurwa 4.810.000 iyisigaramo 1.190.000, iyi kipe kandi ntabwo yishyuye umukinnyi aho na we yamusigayemo miliyoni 4, aya mafaranga atarishyuwe bumvikanye ko agomba kwishyurwa mu minsi 15.

Iyi minsi yarangiye ku wa 2, KNC yahise avuga ko bagiye kwisubiza umukinnyi wa bo.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Munyakazi Sadate yavuze ko KNC akwiye kwitonda ntababazwe na miliyoni imwe kuko atari amafaranga yabuze mu Rwanda.

Yagize ati"Gasogi tuyisigayemo amafaranga agera kuri miliyoni kandi tugomba kuyishyura nk’uko twabyumvikanye ndetse birimo gukorwa. Mushuti wanjye rero KNC yibabazwa na miliyoni imwe, ntabwo ari amafaranga menshi yabura muri iki gihugu cyangwa muri Rayon Sports."

Uyu mugabo kandi yavuze ko n’ubwo KNC yavuze ko yabibukije atari byo kuko nta baruwa ye yigeze abona ahubwo yabibonye mu itangazamakuru.

Manace Mutatu ni umukinnyi ukomoka muri DR Congo yinjiye muri Gasogi United umwaka ushize wa 2019 avuye iwabo, ubu akaba yaramaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2.

Sadate yijeje KNC ko amwishyura vuba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top