Siporo

Rwatubyaye Abdul yashimiye abanyarwanda

Rwatubyaye Abdul yashimiye abanyarwanda

Myugariro w’umunyarwanda ukina mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rwatubyaye Abdul yashimiye abanyarwanda kuba baramufashije akegukana igihembo cy’umukinnyi ukunzwe n’abafana cya 2019.

Ni igihembo yatwaye nyuma yo kubona amanota 89%, akaba yarahigitse abo bari bahanganye nka Ordan Schweitzer na Jordan Burt bamuryaga isataburenge.

Ni amatora yakorewe ku mbuga nkoranyambaga unyuze ku rubuga rw’iyi kipe, byakorwaga n’abafana b’iyi kipe aho baherereye hose ku Isi. Rwatubyaye akaba yaraje guhigika abandi ku majwi 89%.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Rwatubyaye Abdul yavuze ko abizi neza ko iyi ntsinzi ayikesha abanyarwanda kuko ari bo bamutoye ari benshi, bityo akaba abashimira.

Yagize ati"ni ibintu navuga ko bitunguranye cyane kubera ko ni ubwa mbere nagera muri Amerika nkina muri iriya shampiyona, byaranshimishije cyane, ni iby’agaciro, ndashimira abagize uruhare mu kuntora, abanyarwanda muri rusange, inshuti n’umuryango wanjye, ndashimira n’Imana kuko ari cyo ngihembo cya mbere mbonye mu mwaka wanjye wa mbere."

Yakomeje avuga ko ubu yamenyereye nta kibazo na kimwe afite ibintu byose biri ku murongo ngo n’ubwo yabanje kugorwa n’imirire yaho.

Rwatubyaye Abudl ubu uri mu ikipe y’igihugu, yamaze gusubira mu ikipe ye ya Colorado Rapids yo mu cyiciro cya mbere yari yaramutije muri Colorado Springs Switchbacks FC ikina mu cyiciro cya kabiri.

Yashimiye abanyarwanda kuba baramutoye
Ni umukinnyi wahiriwe n'umwaka we wa mbere muri Amerika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top