Rutanga Eric yashimagije umugore we nyuma yo gusezerana mu mategeko
Nyuma yo gusezerana n’umugore we imbere y’amategeko, Rutanga Eric yavuze ko ari umugore mwiza bamaze imyaka 4 bakundana, amugira inama z’ubuzima akanamufasha gutuza aho rukomeye, akaba abona azagera kuri byinshi kubera we.
Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo Rutanga Eric yasezeranye n’umugore we Umunyana Shemsa imbere y’amategeko mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.
Nyuma yo gusezerana, Rutanga yatangarije urubuga rw’iyi kipe ko Shemsa ari umugore mwiza kuko amugira inama, kandi akaba yizeye ko bazagera kuri byinshi.
Yagize ati“Umunyana tumaze imyaka ine dukundana. Ni umugore ukunda Imana kandi ungira inama zubaka iteka. Bijyanye n’uko nyoboye bagenzi banjye dukinana mu ikipe ikomeye ngomba no kuba ntuje mu mutwe ntafite byinshi bimvangira. Kugira umufasha ni kimwe mu bifasha umukinnyi gutuza, nizeye ko ahazaza hagiye kuba heza.”
Rutanga Eric asezeranye imbere y’amategeko n’Umunyana Shemsa, nyuma y’uko muri Kamena 2019 bibarutse imfura yabo y’umukobwa.

Ibitekerezo
TWAGIRIMANA camarade elise
Ku wa 25-10-2019Komerezaho musore wacu ibyo biradushimishije cyaneeeee!!!